BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

FOREVER WFC Vs. APR WFC.

FOREVER WFC Vs. APR WFC.

FOREVER WFC Vs. APR WFC: Umukino w’ikirenga wuzuye ishyaka n’udushya tw’umupira w’amaguru

‎Kuri uyu munsi mu mupira RWANDA WOMEN'S SUPER LEAGUE, Forever WFCyakiriye APR WFCmu mukino wari utegerejwe na benshi. Ni umukino wari umeze nk’intsinzi y'amaso ku bafana, kuko buri kipe yazanye ubushake bwo kwerekana ko ari yo ikwiriye gutwara amanota atatu buri ruhande rushinga ibitsike nk’intare zishakira intsinzi mu ishyamba rituhagira.

‎APR WFCni yo yatangiye yotsa igitutu, ikina umupira wihuta kandi wuzuye imipira yaciyemo hagati mu kibuga, bituma igice cya mbere kirangira ibitego 2 kuri 0. Ibyo bitego byari nk’inkubi y’umuyaga isenya icyizere cya Forever WFCmu minota ya mbere.

‎Ariko Forever WFCntiyacitse intege. Mu gice cya kabiri yagarutse ifite isura nshya n’amaraso mashya nk’ikipe yariye umwotsi w’intambara. Yash pushing pressure, yongera umuvuduko, inasatira izamu rya APR WFCkenshi nk’ikipe yari yasezeranye imbere y’abafana bayo ko itajya mu rugo itakoze neza.

‎Binyuze mu busatirizi bwiza no gutsinda ku gihe, Forever WFCyatsinze ibitego bibiri byatumye umukino urangira ari 2-2, bikomeza kwerekana ko aya makipe yombi afite ubushongore bwo guhangana kugeza ku munota wa nyuma.

‎Ibyo aya makipe yombi yabuze muri uyu mukino

‎Forever WFC yabuze:

‎Gukanguka kare no kwitwara neza mu gice cya mbere. Yabyutse ibona ingaruka z’ibitego byinjijwe mu minota yo gutangira.

‎Gushimangira imipira ya nyuma imbere y’izamu, kuko nubwo yatsinze ibitego 2, hari amahirwe menshi atabonyemo umusaruro.

‎APR WFC yabuze:

‎Gukomeza discipline kugeza ku munota wa nyuma. Yagaragaje kugabanuka k’umuvuduko no gucika ku mukino mu gice cya kabiri.

‎Gukomeza kugarira neza ubwo yahaga Forever WFCumwanya wo kugaruka mu mukino.

‎Mu gusoza, uyu mukino wa Forever WFCna APR WFCwasize abarebye bose mu moko y’ibyishimo n’amakenga, kuko wagaragaje ko aya makipe yombi afite urwego rwo hejuru ariko akaba agikeneye kongeramo umwete mu bice bitandukanye. Ni umukino werekanye ko nta gucika intege bihari mu mupira ntawutsinda mu minota 45 gusa, ntanatsindwa igihe umutima w’intsinzi ukirimo gucumba.

‎Aya makipe yombi aracyafite byinshi byiza byabateza imbere aho gutsindwa cyangwa kunganya bitaba iherezo, ahubwo bikababera urwibutso ko urugendo rugikomeje kandi ko impano bafite ishobora kubageza kure, iyo bayitaho kandi bakayinoza uko bikwiriye.

‎Uko amakipe yose yitwaye mumikino irindwi ishize kugeza kuri uyu munsi wanone kumpande zombi:

‎Forever WFC

‎As Kigali WFC0 - 0 Forever WFC

‎Forever WFC1- 2 Police WFC

‎Rayon sport WFC1- 0 Forever WFC

‎Forever WFC1 - 3 Indahangarwa WFC

‎Muhazi WFC0 - 1 Forever WFC

‎Forever WFC0 - 3 Inyemera WFC

‎Nyagatare WFC0 - 1 Forever wfc

‎Forever WFC2 - 2 APR WFC

‎APR WFC

‎APR WFC0 - 1 Macuba WFC

‎APR WFC3 - 0 Muhazi WFC

‎APR WFC1 - 0 Bugesera WFC

‎APR WFC2 - 0 Inyemera WFC

‎APR WFC1 - 1 As Kigali WFC

‎APR WFC2 - 0 Nyagatare WFC

‎APR WFC0 - 2 Police WFC

‎APR WFC2 - 2 Forever WFC

‎ 

‎Written by: MIGISHA Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!