BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

UMUKINO W’U RWANDA N’UBURUNDI

UMUKINO W’U RWANDA N’UBURUNDI

UMUKINO W’U RWANDA N’UBURUNDI

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yo gukina ari 3 kuri 3 (3x3) yagarutse mu gihugu itahanye umwanya wa kane (4) mu gikombe cya Afurika, nyuma y’urugendo rutoroshye rwaranzwe no guhatana kugeza ku munota wa nyuma.

‎Nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cy’amatsinda no kwerekana imbaraga z’umwihariko mu mikino ikomeye yatsinze, abanyarwandakazi bageze muri ½ cy’irangiza bahabwa amahirwe menshi n’abakunzi b’uyu mukino. Ariko mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, bakinnye na Kenya yaje kuba nk’igihangange kitorohera na rimwe, maze Rwanda iratsindwa bituma ifata umwanya wa kane.

‎Nubwo bugarutse batabashije kwegukana umudali, abakobwa b’u Rwanda berekanye ko bafite ubushobozi, ubwitange n’inyota yo kuzamura ibendera ry’igihugu. Abakurikiranira hafi uyu mukino bavuga ko uru rugendo ari intangiriro y’igihe gishya, kuko ikipe yerekanye ko ishobora guhatana ku rwego rwo hejuru kandi ikarusha ubumenyi bwinshi izindi ekipemu myaka iri imbere.

Written: Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!